Gikeri na ntashya (1) :

Umunsi umwe Gikeri yasohotse mu mwobo yicara imbere yawo, yota akazuba ari nako atumagura agatabi.

Ntashya na we akomeza imihamirizo ye mu kirere, ariko bombi bakajya barebana.

Kera kabaye Ntashya aramanuka asanga Gikeri.

Bararamukanya, baraganira, bigeze aho Ntashya ati «ariko ibikeri mumaze iki? Mugize umwanda, mugize kutiterura aho muri, ari ibiba mu myobo ari ibiba mu mazi mwese muri kimwe!

Aho uzi ukuntu mupfa umusubizo, rero uko babica wagira ngo ni ukuborora! Ngaho intumbi mu mayira, ngaho intumbi mu mihanda! Ese iyo mudapfa mutyo ubundi mwari kuzakwirwa he ku isi?

Rero ngo iyo mugaramye mu mihanda muba mushaka abacamanza ! Bahe bokajya! Urubanza muba mwarwiciriye kuko mwirangaraho.

Harya icyo mugenderaho ngo ntawe ubajugunya ngo mugwe mureba igicuri? Naho twebwe intashya turi intore, imihamirizo yacu inogeye amaso kandi urupfu rwacu ni urw'ikirago.»

Gikeli ati «Ntashya uyu si umwanda, umubiri wacu koko wuzuye imvuvu kuko kamere yacu ari ko ibishaka. Naho iby'urupfu rwacu si ukwirangaraho, impanuka ntaho zitaba. Kutiterura kwacu ngira ngo nta wadusiga!»

Ntashya araseka cyaneee! Ati «ntawabasiga? Ubwo se urashaka kuvuga iki ?» Gikeri ati «tuzasiganwe, ari mu igenda ari no mu igaruka, nzakwereka igihandure!»

Ntashya aremera. Gikeri ati «ngusabye icyumweru cyo kwitegura, umunsi wagera tukavuduka, kandi ugomba kumenya ko twebwe ibikeri iyo dusiganwa tugendera mu bishanga.»

Icyumweru gishira Gikeri abwira bene wabo ko yateze na Ntashya mu byerekeye gusiganwa. Gikeri ati «nabwiye Ntashya ko twebwe ibikeri iyo dusiganwa tugendera mu bishanga. Bikeri rero murabe maso kandi si ngombwa kuva aho muri.

Dore uko bizagenda: ibikeri mwese muzatumanaho maze Ntashya nahamagara ngo «Gikeri», muti «ndi hano!» Ibikeri byose byo mu bishanga bitumanaho, inama iruzura. ../.....

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) ikurikira : Gikeri na ntashya (2) ..........